SONARWA General na SONARWA Life bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibigo by’Ubwishingizi bya SONARWA General na Sonarwa Life byibutse abari abakozi ba SONARWA S.A bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ku Kicukiro.

Ni igikorwa cyahujwe n’icyo kwibuka muri rusange ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyari cyitabiriwe n’abakozi n’abafatanyabikorwa b’ibi bigo byombi.

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yagaragaje ko ari ingenzi kwigira ku mateka mabi y’ivangura igihugu cyanyuzemo, avuga ko ryabibwe na politiki mbi yari iriho bikaba n’intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije ko ari inshingano za buri Munyarwanda kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ivangura n’amacakuburi. Yashimye kandi Perezida Kagame ku bw’ubuyobozi bwiza bushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kugeza ubu ibi bigo byombi bimaze kumenya amazina y’abantu icumi bahoze ari abakozi ba SONARWA S.A, biciwe mu bice bitandukanye by’igihugu bazizwa kuba Abatutsi.

DieudonnéN shunguyinka, ufite umuvandimwe wishwe ari umukozi wa SONARWA S.A, yashimiye ibi bigo bidahwema kubagaragariza ko bazirikanwa.

Ati “Ni igikorwa cyiza kuba SONARWA yibuka ikaduhamagara, burya amaso yarize yumvwa n’andi yarize, iyo duhuriye ahantu nk’aha twaragize agahinda kamwe tugenda dukomezanya.”

“Imyaka 30 ni myinshi kandi hari amashami yagiye ashibuka, nk’abana bashobora kuba bararokotse turifuza ko abagiye bagira amahirwe yo kwiga bazajya bahabwa n’akazi aho ababyeyi babo bakoreraga.”

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General, Rees Kinyangi Lulu, yavuze ko hatazibagirana uruhare Abatutsi bishwe bari baragize mu iterambere ry’ikigo n’igihugu, anavuga ko kimwe mu bikwiye kwitabwaho muri iyi myaka ari ukureba ibishobora kuba nk’inzitizi z’iterambere ry’umuturage.

Ati “Mureke dusenyere umugozi umwe turwanye ivangura n’amacakubiri duharanire ahazaza aho buri wese afite agaciro, kandi agahabwa urubuga rwo gutera imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB inafite imigabane mu bigo byombi byibutse, Regis Rugemanshuro, yihanganishije imiryango y’abiciwe ababo, anasaba ko ikivi cyabo cyakomeza kuswa, aho yanashimiye leta nziza y’u Rwanda yimakaje ubumwe bw’Abanyarwanda aho “yaba umuto cyangwa umukuru bagira amahirwe yo kwiteza imbere”.

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yagaragaje ko jenoside yateguwe igihe kirekire ndetse mu buryo bwa gihanga, akaba ariyo mpamvu hakenewe ubundi buhanga mu gukomeza kubaka igihugu.

Ati “Jenoside yishe benshi, ibica nabi igihe gito kuko yakozwe mu buhanga, urubyiruko rwuzuzwa ingengabitekerezo imyaka 30 yose. Aho tuboneye ko banasenye gihanga twagombaga kureba uko twubaka igihugu mu buryo bwa gihanga, nibyo twifuza ko namwe mukomeza.”

Binyuze muri Ibuka ibigo by’ubwishingizi bya SONARWA General na SONARWA Life, byageneye inkunga imiryango 10 y’abarokokeye ku Kicukiro aho uyu muhango wabereye.

SONARWA General Insurance Company Ltd ni ikigo cya RSSB, aho ariyo munyamugabane mukuru. Ni ikigo kimaze imyaka ikabakaba 49 ku isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda.

Iki kigo gifite uburambe mu bwishingizi butandukanye harimo ubw’impanuka z’abantu n’iz’ibinyabiziga ndetse n’imizigo, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, n’ibindi.

SONARWA Life yanditswe nk’ikigo cyigenga muri mutarama 2011, gitanga ubwishingizi cyane cyane bugendeye ku bantu burimo ubw’amashuri y’abana, ubwo kwizigamira n’ubundi. Muri Gicurasi 2017, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda [RSSB] cyabaye umunyamigabane wenyine [100%] wa SONARWA Life.

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, ashyira indabo ku mva nk’ikimenyetso cyo kunamira Abatutsi bishwe mu 1994

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano z’igihugu

Komiseri muri Ibuka ku rwego rw’igihugu, Rutagengwa Jean Bosco, yashimye uko leta yitaye cyane ku barokotse Jenoside kugeza n’ubu

Umuyobozi Mukuru wa RSSB inafite imigabane mu bigo byombi byibutse, Regis Rugemanshuro, yihanganishije imiryango y’abiciwe ababo anasaba ko ikivi cyabo cyakomeza kuswa

Mukanubaha Yvonne, warokokeye i Nyanza muri Kicukiro, yatanze ubuhamya bwagarutse ku bihe byakomereye Abatutsi

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA Life, Mukundwa Dianah, yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 30 ari n’umwanya mwiza wo kwibuka uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda

Get in Touch With Us

About Sonarwa

In 1975, SONARWA General Insurance was born, fueled by a vision to pioneer the insurance industry in Rwanda. Under the guidance of the UK’s J.H. Minet, we embarked on our journey with just 50 million Rwf in capital. Our early days were marked by ambition and determination, setting the stage for a legacy of resilience and growth. Over the years, our story has been one of strategic expansion and relentless dedication. From our initial steps, we launched 19 branches across Rwanda, bringing our services closer to the people and enhancing accessibility. Our capital grew to billions in Rwandan francs, reflecting our robust financial foundation. The acquisition by the Rwanda Social Security Board solidified our position as a trusted and stable provider in the market. We continuously evolve, rebrand, and redefine insurance to meet the changing needs of our clients. Our commitment is unwavering: to provide exceptional value, security, and peace of mind. As the leading capitalized insurance provider in Rwanda, regulated by the National Bank of Rwanda, we stand ready to help you confidently navigate life’s uncertainties. Our legacy is built on reliability, and our future is driven by innovation. At SONARWA General Insurance, we are not just a company; we are your steadfast partner, dedicated to safeguarding your future.

What Is Our Vision?

“To solidify our leadership position in Rwanda while expanding our influence throughout the region as a premier provider of top-quality insurance products and financial services.”

What Is Our Mission?

Our mission at SONARWA is to provide clients with affordable and reliable insurance and financial solutions, while enhancing economic growth in Rwanda and the region through productive investment activities.
Affordable and Reliable Solutions: How do we ensure affordability and reliability? By designing insurance products that are cost-effective and meet the diverse needs of our customers, ensuring that they receive value for money and trust in the reliability of our services. Enhancing Economic Growth: Through strategic investments in the local economy and by supporting sectors that have a significant impact on regional development. This not only helps in building a robust economic environment but also secures the future of our clients and their communities. Productive Investments: What investments do we make? We focus on investments that yield productive outcomes, such as infrastructure projects, small and medium-sized enterprise support, and other initiatives that lead to job creation and economic stability.

Core values

Our core values are the guiding principles that shape every aspect of our operations and define our culture. They represent our unwavering commitment to excellence, integrity, and responsibility. Here’s a closer look at the values that drive us:

Our Strategy

We strive to be at the forefront of the insurance industry in Rwanda and beyond, setting standards and providing services that protect and empower our clients and communities.

Corporate Governance

At SONARWA GENERAL INSURANCE COMPANY LTD, we are dedicated to shaping the future of insurance in Rwanda and expanding our influence throughout the COMESA region. Our governance framework emphasizes innovation in service delivery, leveraging cutting-edge technologies to enhance our operational efficiency and customer engagement. We are poised to broaden our reach, making our high-quality insurance products more accessible.
Our commitment extends beyond growth; it encompasses a steadfast dedication to environmental and social governance principles, ensuring sustainable and responsible business practices. As we adapt to global insurance trends and evolving market demands, SONARWA remains focused on delivering exceptional value and reliability to our customers and shareholders.
By integrating global insights with local expertise, we aim to redefine the standards of excellence in the insurance industry, ensuring we are a trusted partner in safeguarding the future.

Our Story

About Sonarwa

Our Journey Is A Tale Of Resilience, Innovation, And Growth. Since Sonarwa’s Establishment In 2012, We Have Committed Ourselves To Delivering Exceptional Insurance Products And Services, Making A Significant Impact In Rwanda And The Region. Here, We Share Our History, Milestones, And The Path We’ve Charted Towards A Secure Future.