Ubuyobozi bwa SONARWA General bwatangaje ko bashyize imbere intego yo kwegera Abanyarwanda bose bagasobanukirwa akamaro ko gushinganisha imitungo yabo kugira ngo batazakomeza kugwa mu bihombo mu gihe bahuye n’ibyago.
Iyi sosiyete y’ubwishingizi y’imfura mu zikorera mu Rwanda, ni yo yishingiye ibintu byose biri ahakorerwa imurikagurisha rya 2024.
Umuyobozi Ushinzwe abakiliya banini muri SONARWA General Insurance Company Ltd., Immaculée Uwimana yabwiye IGIHE ko bahisemo kujya muri iri murikagurisha kugira ngo bafashe Abanyarwanda gusobanukirwa akamaro k’ubwishingizi.
Ati “Ni ukugira ngo twegere abaturage benshi cyane ko hari abahagenda batazi neza ubwishingizi icyo ari cyo cyangwa batekereza ko ubwishingizi buhenze. Turagira ngo tubasobanurire neza kuko kugeza ubu abantu bazi ko bishingana kugira ngo polisi itabafata nk’abafite ibinyabiziga ariko hari imitungo yindi, ubucuruzi bwawe n’ibindi byinshi ugomba gushyira mu bwishingizi kugira ngo ubashe gutera imbere nta mbogamizi.”
“Iyo ukoze impanuka cyangwa ugahura n’ibindi byago aho kugira ngo uhombe byose, turahari kugira ngo tukugoboke. SONARWA General iza kugira ngo ntuhombe ahubwo ukomeze ukore.”
Uwimana yavuze ko iki kigo gifatanya na Leta mu guha abahinzi n’aborozi ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kandi ngo muri ibi bihe byugarijwe n’imihindagurikire y’ibihe abaguze ubwo bwishingizi iyo byangiritse barishyurwa.
Ati “Twafatanyije na Leta mu kwishingira ibihingwa by’abaturage baba bafite umurima kubera imihindagurikire y’ibihe izuba rikaka cyangwa imvura ikagwa ari nyinshi bya bihingwa bye ntibitange umusaruro kandi yarashyizemo imbaraga nyinshi. Icyo gihe twishingira ibyo bihingwa byawe, ayo washoye tukayagusubiza.
Yahamije ko Leta yishyuramo nkunganire ya 40% ku yo umuturage yagombaga gutanga ku bwishingizi we akiyishyurira 60%.
Muri iri murikagurisha rya 2024 kandi SONARWA General yateganyije ibihembo bitandukanye mu gihe cy’ibyumweru bitatu Expo izamara.
Umuntu asabwa gusa kugera kuri stand ya SONARWA General agasobanurirwa ibijyanye n’aya mahirwe abazayatsindira bakazagenerwa ibihembo bishimishije byateganijwe.
Uwimana yakomeje avuga ko ubwishingizi atari ubw’abantu bakomeye nk’uko imyumvire ya bamwe ibigaragaza ahubwo ko bakwiye kumva ko ibyo batunze bifite agaciro bakabishinganisha kugira ngo mu gihe bahuye n’ibibazo babe bafite uwabagoboka.

SONARWA General Insurance Company Ltd ni ikigo cya RSSB. Kigiye kuzuza imyaka 50 ku isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda.
Iki kigo gifite uburambe mu bwishingizi butandukanye harimo ubw’impanuka z’abantu, n’iz’ibinyabiziga ndetse n’imizigo, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ubwo kubaka, ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, n’izindi nyinshi.
Ni ikigo kimaze kwizerwa cyane bijyanye n’ubwo bunararibonye, kuko cyishyura abakiliya bacyo bagize ibyago mu buryo bwihuse.






