Ikigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA General Insurance Company Ltd, cyiteguye gutanga umusanzu wacyo kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda igende neza biciye mu irushanwa rya Tennis rya ‘ATP Challenger 50 Tour’ rizabera mu Rwanda.
U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kizakira ATP Challenger 50 Tour, kuva tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku wa 10 Werurwe 2024.
SONARWA General nk’umwe mu baterankunga bakuru b’iri rushanwa, yitegereje neza icyerekezo cya siporo mu Rwanda mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, yiyemeza kukigiramo uruhare mu buryo bwose.
Binyuze muri iri rushanwa rya Tennis, SONARWA General izegera inakundishe buri wese gukora siporo no gukorana n’ubwishingizi bubereye ibikorwa byabo kugira ngo mu gihe ibyago bije, nyir’ishoramari ntahombe, ahubwo agobokwe kuko aba yarashinganishije ibye.
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General, Rees Kinyangi Lulu, yavuze ko iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 60, rikagira uruhare runini rizagira mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ati “Twishimiye kuba abaterankunga b’irushanwa rya ATP 50 Challenger nk’umuyoboro wo kuzamura iterambere ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”
“Muri iki gikorwa rero ntabwo tuzerekana ko u Rwanda rushobora kuba igicumbi cya siporo gusa, ahubwo tuzanakorana n’abaturage bizamure mu buryo bw’ubukungu n’irindi terambere.”
SONARWA General Insurance Company Ltd ni ikigo cya RSSB. Kigiye kuzuza imyaka 50 ku isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda.
Iki kigo gifite uburambe mu bwishingizi butandukanye harimo ubw’impanuka z’abantu, n’iz’ibinyabiziga ndetse n’imizigo, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ubwishingizi bwo kubaka, ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, n’izindi nyinshi.
Ni ikigo kimaze kwizerwa cyane bijyanye nubwo bunararibonye, aho cyishyura abakiliya bacyo bagize ibyago mu buryo bwihuse. Mu mwaka wa 2023 warangiye cyishyuye arenga Miliyari 2 Frw, naho muri 2022 cyishyuye Miliyari 3,4 Frw nk’indishyi ku mpanuka n’ibyago byageze ku bakiliya bacyo.






