Abari n’abategarugori bakorera SONARWA General biyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu (Amafoto)

Abari n’Abategarugori bakorera Ikigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA General Insurance Company Ltd, bahize gukomeza guharanira guteza imbere uburinganire no kugira uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’ubukungu mu Rwanda binyuze mu bikorwa byabo binyuranye.

Ni ibyagarutsweho ubwo bahuriraga hamwe kuri uyu wa Gatanu ku wa 8 Werurwe 2024, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ku rwego mpuzamahanga wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Shora mu bagore, wihutishe iterambere’ mu gihe mu Rwanda yagiraga iti ‘Imyaka 30; Umugore mu Iterambere’.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abari ndetse n’Abategarugori bakorera iki kigo barimo abaturutse ku cyicaro gikuru cyacyo mu Mujyi wa Kigali, n’abandi bagiye baturuka mu mashami yacyo hirya no hino mu gihugu.

Ni ibirori byaranzwe n’ubusabane, aho baganiriye kuri byinshi byarushaho kubateza imbere, ndetse nyuma bagira n’umwanya wihariye wo gukora siporo izwi nka ‘yoga’ hagamijwe kuruhura mu mutwe kuri uyu munsi wabahariwe.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SONARWA General Insurance, Iza Irame, yagarutse ku kamaro ko gushora mu bagore, aho yavuze ko iyo ubashoyemo uba ushoye muri sosiyete yagutse.

Ati “Twifitemo ubushobozi bwo kugirira n’abandi umumaro. Gushora mu mugore bivuze ko uba ushoye mu ejo hazaza.”

Yakomeje agaragaza akamaro ko gushyigikirana aho yavuze ko “Tugomba gufashanya kandi ukizera neza ko aho uri hose uri kuzamura umugore mugenzi wawe. Mureke dufashanye mu kwaguka mu buryo bwose.”

Ibi birori kandi byabaye n’urubuga rwo kwishimira ibyo abagore bakorera iki kigo bagezeho no gutekereza ku mbogamizi bahura nazo mu kwigeza ku iterambere n’uko bakomeza kugira uruhare mu kwiyubakira ubukungu butajegajega. Byaranzwe kandi n’umwanya wo gutanga impano kubari babukereye bose.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SONARWA General, Charlotte Kamanzi, yagarutse ku gushima abari n’abategarugori b’iki kigo uburyo ari indashyikirwa mu kugiteza imbere mu nshingano zitandukanye bashinzwe.

“Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, twongeye gushimangira ko twiyemeje gushyiriraho abagore amahirwe angana mu kazi yo kwiteza imbere no gutsinda.”

Mu myaka hafi 50 ishize, Ikigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA General Insurance Company Ltd, kimaze kuba ubukombe kubera kuba umufatanyabikorwa wizewe no kuba indashyikirwa mu mitangira ya serivisi.

Zimwe muri gahunda zayo zihariye ni ukubakamo abagore ubushobozi bwo kwiteza imbere mu Rwanda no ku Isi yose binyuze muri gahunda zitandukanye, no mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Ishishikajwe cyane no guteza imbere uburinganire aho buri wese aba afite amahirwe yo kwaguka no kwiteza imbere angana n’ay’undi.

Ibi birori byaranzwe n’ubusabane
Buri wese yari afite akanyamuneza ku maso
Ibi birori byaranzwe n’ubusabane
Abagore basabwe ko aho baba bari hose bagomba kurangwa no gushyigikirana
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SONARWA General Insurance, Iza Irame, yibukije abari aho akamaro abagore bafitiye sosiyete
Nk’ikimeyetso cyo gusenyera umugozi umwe, buri wese wari witabiriye ibi birori yagenewe impano
Umwe mu bagore bakoreraga iki kigo ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yagenewe impano ashimirwa kwiyemeza no kudacika intege mu gihe cyose yamaze mu kazi
Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro ahanini byagarukaga ku ruhare rw’umugore mu guteza imbere uburinganire no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
Wari umwanya mwiza wo kuganira ku ngingo zimwe na zimwe

Get in Touch With Us

About Sonarwa

In 1975, SONARWA General Insurance was born, fueled by a vision to pioneer the insurance industry in Rwanda. Under the guidance of the UK’s J.H. Minet, we embarked on our journey with just 50 million Rwf in capital. Our early days were marked by ambition and determination, setting the stage for a legacy of resilience and growth. Over the years, our story has been one of strategic expansion and relentless dedication. From our initial steps, we launched 19 branches across Rwanda, bringing our services closer to the people and enhancing accessibility. Our capital grew to billions in Rwandan francs, reflecting our robust financial foundation. The acquisition by the Rwanda Social Security Board solidified our position as a trusted and stable provider in the market. We continuously evolve, rebrand, and redefine insurance to meet the changing needs of our clients. Our commitment is unwavering: to provide exceptional value, security, and peace of mind. As the leading capitalized insurance provider in Rwanda, regulated by the National Bank of Rwanda, we stand ready to help you confidently navigate life’s uncertainties. Our legacy is built on reliability, and our future is driven by innovation. At SONARWA General Insurance, we are not just a company; we are your steadfast partner, dedicated to safeguarding your future.

What Is Our Vision?

“To solidify our leadership position in Rwanda while expanding our influence throughout the region as a premier provider of top-quality insurance products and financial services.”

What Is Our Mission?

Our mission at SONARWA is to provide clients with affordable and reliable insurance and financial solutions, while enhancing economic growth in Rwanda and the region through productive investment activities.
Affordable and Reliable Solutions: How do we ensure affordability and reliability? By designing insurance products that are cost-effective and meet the diverse needs of our customers, ensuring that they receive value for money and trust in the reliability of our services. Enhancing Economic Growth: Through strategic investments in the local economy and by supporting sectors that have a significant impact on regional development. This not only helps in building a robust economic environment but also secures the future of our clients and their communities. Productive Investments: What investments do we make? We focus on investments that yield productive outcomes, such as infrastructure projects, small and medium-sized enterprise support, and other initiatives that lead to job creation and economic stability.

Core values

Our core values are the guiding principles that shape every aspect of our operations and define our culture. They represent our unwavering commitment to excellence, integrity, and responsibility. Here’s a closer look at the values that drive us:

Our Strategy

We strive to be at the forefront of the insurance industry in Rwanda and beyond, setting standards and providing services that protect and empower our clients and communities.

Corporate Governance

At SONARWA GENERAL INSURANCE COMPANY LTD, we are dedicated to shaping the future of insurance in Rwanda and expanding our influence throughout the COMESA region. Our governance framework emphasizes innovation in service delivery, leveraging cutting-edge technologies to enhance our operational efficiency and customer engagement. We are poised to broaden our reach, making our high-quality insurance products more accessible.
Our commitment extends beyond growth; it encompasses a steadfast dedication to environmental and social governance principles, ensuring sustainable and responsible business practices. As we adapt to global insurance trends and evolving market demands, SONARWA remains focused on delivering exceptional value and reliability to our customers and shareholders.
By integrating global insights with local expertise, we aim to redefine the standards of excellence in the insurance industry, ensuring we are a trusted partner in safeguarding the future.

Our Story

About Sonarwa

Our Journey Is A Tale Of Resilience, Innovation, And Growth. Since Sonarwa’s Establishment In 2012, We Have Committed Ourselves To Delivering Exceptional Insurance Products And Services, Making A Significant Impact In Rwanda And The Region. Here, We Share Our History, Milestones, And The Path We’ve Charted Towards A Secure Future.