Abari n’Abategarugori bakorera Ikigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA General Insurance Company Ltd, bahize gukomeza guharanira guteza imbere uburinganire no kugira uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’ubukungu mu Rwanda binyuze mu bikorwa byabo binyuranye.
Ni ibyagarutsweho ubwo bahuriraga hamwe kuri uyu wa Gatanu ku wa 8 Werurwe 2024, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Ku rwego mpuzamahanga wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Shora mu bagore, wihutishe iterambere’ mu gihe mu Rwanda yagiraga iti ‘Imyaka 30; Umugore mu Iterambere’.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abari ndetse n’Abategarugori bakorera iki kigo barimo abaturutse ku cyicaro gikuru cyacyo mu Mujyi wa Kigali, n’abandi bagiye baturuka mu mashami yacyo hirya no hino mu gihugu.
Ni ibirori byaranzwe n’ubusabane, aho baganiriye kuri byinshi byarushaho kubateza imbere, ndetse nyuma bagira n’umwanya wihariye wo gukora siporo izwi nka ‘yoga’ hagamijwe kuruhura mu mutwe kuri uyu munsi wabahariwe.
Mu ijambo rye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SONARWA General Insurance, Iza Irame, yagarutse ku kamaro ko gushora mu bagore, aho yavuze ko iyo ubashoyemo uba ushoye muri sosiyete yagutse.
Ati “Twifitemo ubushobozi bwo kugirira n’abandi umumaro. Gushora mu mugore bivuze ko uba ushoye mu ejo hazaza.”
Yakomeje agaragaza akamaro ko gushyigikirana aho yavuze ko “Tugomba gufashanya kandi ukizera neza ko aho uri hose uri kuzamura umugore mugenzi wawe. Mureke dufashanye mu kwaguka mu buryo bwose.”
Ibi birori kandi byabaye n’urubuga rwo kwishimira ibyo abagore bakorera iki kigo bagezeho no gutekereza ku mbogamizi bahura nazo mu kwigeza ku iterambere n’uko bakomeza kugira uruhare mu kwiyubakira ubukungu butajegajega. Byaranzwe kandi n’umwanya wo gutanga impano kubari babukereye bose.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SONARWA General, Charlotte Kamanzi, yagarutse ku gushima abari n’abategarugori b’iki kigo uburyo ari indashyikirwa mu kugiteza imbere mu nshingano zitandukanye bashinzwe.
“Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, twongeye gushimangira ko twiyemeje gushyiriraho abagore amahirwe angana mu kazi yo kwiteza imbere no gutsinda.”
Mu myaka hafi 50 ishize, Ikigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA General Insurance Company Ltd, kimaze kuba ubukombe kubera kuba umufatanyabikorwa wizewe no kuba indashyikirwa mu mitangira ya serivisi.
Zimwe muri gahunda zayo zihariye ni ukubakamo abagore ubushobozi bwo kwiteza imbere mu Rwanda no ku Isi yose binyuze muri gahunda zitandukanye, no mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.
Ishishikajwe cyane no guteza imbere uburinganire aho buri wese aba afite amahirwe yo kwaguka no kwiteza imbere angana n’ay’undi.









